Uganda: Abanyeshuri babiri biga ku kigo cy'amashuri cya St Charles Lwanga, batawe muri yombi bazira kwandika urwandiko rw'iterabwoba ko bakorana na Allied Democratic Forces (ADF)
Umuvugizi wa Polisi ya Uganda SCP Fred Enanga, yavuze ko abo banyeshuri batawe muri yombi nyuma yo gukora iperereza ku urwandiko banditse rutariho amazina yabo ariko rugaragaza ko bakorana n'umutwe w'iterabwoba wa Allied Democratic Forces (ADF)
Bano banyeshuri biga mu mwaka wambere w'amashuri yisumbuye, banditse uru rwandiko rw'iterabwoba nyuma yaho bahawe ibihano n'ubuyobozi bw'ikigo kubera imyitwarire mibi.

Umuvugizi wa Polisi SCP Fred Enanga
Nyuma nibwo banditse uru rwandiko maze barujugunya ku bigo bibiri by'amashuri abanza bitandukanye byo muri Kasese aribyo, St Andrews hamwe na Kibingo.
Monitor yatangaje tariki 5 Nyakanga 2023 aribwo abanyeshuri biga muri kimwe muri ibyo bigo byavuzwe harugu basanze urwo rwandiko ruri munsi y'urugi rw'ishuri.
Nyuma nibwo hatangiye iperereza kugeza hafashwe abo banyeshuri uko ari babiri umwe afite imyaka 16 undi afite 17., baza kwemera ko aribo banditse urwo rwandiko ariko bavuga ko babikoze mu rwego rwo kwihimura bitewe n'ibihano bari bahawe n'umuyobozi.
SCP Fred Enanga, yavuze ko aba banyeshuri bakurikiranwa ku cyaha kiterabwoba ndetse no kwifatanya n'umutwe w'iterabwoba wa Allied Democratic Forces (ADF)
Ibyaha ni bibahama, bazahita bajya gufungirwa muri Gereza ya bana.
Bagabo John
