•     

Hon Bamporiki araye muri Gereza ya Mageragere

Nyuma yaho Hon Bamporiki Edward akatiwe gufungwa imyaka itanu, kuri uyu mugoroba araye mu igorora rya Nyarugenge.

Hon Bamporiki Edward araye muri Gereza ya Mageragere

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23 Mutarama 2023, ni bwo umwanzuro ku bujurire bwa Bamporiki n’ubw’Ubushinjacyaha watangajwe.

Gereza ya Mageragere 

Bamporiki yari yahamijwe ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko, hashingiwe ku mafaranga yahawe n’umushoramari Gatera Norbert mu iburanisha ryo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.
Uru rukiko rwamukatiye gufungwa imyaka ine no gutanga ihazabu ya miliyoni 60 Frw ariko ahita ajuririra iki gihano.

Mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Mbere nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatwaye Bamporiki rumushyikiriza Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, kugira ngo rushyire mu bikorwa igihano yahawe cyo gufungwa imyaka itanu.

Bagabo John 