Umugabo witwa Gabriel Mkwiti wo mu ntara ya Rukwa muri Tanzania, yagaragarije Minisitiri w'intebe ikibazo cy'ibitaro byahaye Umugore we umwana umwe nyamara ku ifishi handitseho ko yabyaye impanga.
Uyu mugabo witwa Gabriel Mkwiti, yabwiye Minisitiri w'intebe Dr Mwigulu Nchemba ko bitewe n'ikibazo cy'ubumuga afite yabuze uburyo yakurikirana ikibazo cy'akarengane avuga umugore we yakorewe n'ibitaro bya Kalambo, aho ngo umugore we ariho yabyariye maze mu ganga akandika ku ifishi yuko yabyaye impanga ariko yajya gutaha bakamuha umwana umwe.
Uyu mugabo yavuze ko umuyobozi w'ibitaro yamusabye kutagira uwo abibwira ngo kubera uburemere bw'iki kibazo ngo byaviramo bamwe mubayobozi kwirukanwa.
Gabriel yagize ati" Umugore wange akimara ku byara, umuganga yahise yandika ku ifishi ko yabyaye impanga, ariko ubwo bamusezeraga ngo atahe bamuhaye umwana umwe. Umugore we ngo yagerageje kubaza impamvu bamuhaye umwana umwe nyamara kuifishi handitse ko yabyaye impanga, ngo abaganga bahise ba mwuka inabi ahitamo guceceka."

Uyu Gabriel ngo yagerageje kwiyambaza buri rwego ariko kuva mu kwezi kwa 10 2025 ku geza ubu ntarwego ruramutega amatwi kuri iki kibazo.
Nyuma yo kumva iki kibazo, Minisitiri w'intebe Nchimbi yabajije umuyobozi w'ibitaro byaho uwo mugore yabyariye niba ikibazo akizi, umuyobozi yavuze ko iki kibazo bakizi ndetse banagikurikiranye basanga umunase ariwe wibeshye mu kwandika ku ifishi kuko ngo yamwitiranyije n'undi mu byeyi wari wabyaye impanga nawe kuri uwo munsi.
Minisitiri w'intebe yavuze ko ibyo bidahagije hagombwa gukorwa ibizamini byimbitse bakazana abo bana ndetse n'ababyeyi babo bose haba kuruhande rw'uwavuze ko yabyaye impanga ndetse nuwo uvuga ko banditse inyirondoro nabi maze bagakora Ibizamini ndangasano bizwi nka DNA kugirango hamenyekane ukuri maze ubutabera bubashe gutangwa.
Bagabo John
