•     

RCS yatangaje ko iri gutegura uburyo bwo gusura hifashishijwe ikoranabuhanga

Urwego rw'igihugu rushinzwe igorora RCS rwatangaje ko mu rwego rwo kugabanya umuvundo ugaragara ku magororero umunsi w'isurwa, hariho hategurwa uburyo bwo gusura hifashishijwe uburyo bw'ikoranabuhanga(Online)

RCS yatangaje ko iriho itegura uburyo bwo gusura hifashishijwe ikoranabuhanga

Ibi byatangajwe na DCGP(Deputy Commissioner General of Prisons) , Rose Muhisoni  kuri uyu wambere tariki ya 9 Gashyantare 2026, mu kiganiro n'itangazamakuru  ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe kurwanya Ruswa mu nkiko.

Muri icyo kiganiro, umwe mu banyamakuru   yabajije urwego rwa RCS  ikibazo kigaragara ku magororero ku munsi wogusura aho usanga hari umurongo muremure kuburyo bamwe mu bafite integenke harimo nk'abacecuru n'abandi usanga bibabera imbogamizi zo kubona abo bagiye gusura.

Mu gusubiza icyokibazo  Komiseri Wungirije w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) DCGP Rose Muhisoni,  yavuze ko iki kibazo kizwi kandi kigiye kubonerwa igisubizo mu minsi yavuba.

Ati" Ubu hariho harategurwa uburyo bwo gusura binyuze mu ikoranabuhanga aho umuturage azajya yandika asaba gusura umuntu we binyuze mu buryo bwa Online, kugirango uwo asura ategurwe bityo bizoroshya iriya mirongo kuberako ko akenshi iriya mirongo iba miremire kubera hari igihe usanga n'uwaje gusurwa adahita aboneka vuba."

DCGP Muhisoni yavuze ko ubu buryo bwo gusura hifashishijwe ikoranabuhanga buteganyijwe gutangira ku mezi abiri ari imbere.

Bagabo John