Umugore wakoze amabara agaca igitsina cya Sebukwe muri Kenya arahigishwa uruhindu na Polisi kugirango aryozwe icyaha yakoze
Amakuru avuga ko icyateye uyu mugore witwa Everline Okelo gukora amahano yo guca igitsina cya Sebukwe aruko yamenye amakuru yuko umugabo we yashatse undi mugore.
Uyu mugore yahise ajya kwa Sebukwe batangira intonganya hanyuma uwo mugore afata ibuye aritera Sebukwe w'imyaka 78 ahita ikubita hasi, nyuma uwo mugore yahise amujya hejuru amwambura ipantaro ahita afata igitsina cya Sebukwe agishyira mu kanwa aragihekenya.

Yaciwe igitsina n'umukazana we
Umusaza ngo yaratatse umwuzukuru we ahita aza gutabara sekuru wari wugarijwe n'umukazana.
Abaturajye barahageze hanyuma uwo mugore abaca mu rihumye ariruka kuburyo nubu ataraboneka.
Uwo musaza ari mu bitaro aho ari kuvurwa ibikomere byaturutse kuri uwo mukazana.
Polisi yatangaje ko iri guhiga bukware uyu mugore ngo agezwe imbere y'ubutabera, Ibi byabereye mu cyaro kitwa Kimaeti
Bagabo John
