Umudamu witwa Wanziga Clemantine arasaba kubona ubutabera nyuma yaho uwafashe umwana we ku ngufu ajyaniwe mu kigo ki nzererezi cya Tare muri Rurindo aho gushyikirizwa ubutabera.
Uyu Clemantine utuye mu murenge wa Murambi mu kagari ka Mugambazi mu Mudugudu wa Mbazi, arasaba kubona ubutabera bunoze nyuma yaho umwana we twahinduriye imyirondoro kubera impamvu zuko atarageza imyaka y'ubukure, twamwise "Kariza".
Nyina wa Kariza Wanziga Clemantina, yabwiye umunyamakuru w'ikinyamakuru Rubanda ko muri 2022 umugabo witwa Musabyimana uzwi nka Rucyecyeri, yashukishije umukobwa we Kariza wari ufite imyaka 15 akamuha inzoga amaze gusinda ahita amusambanya amutera n'inda mu kwezi kwa gatanu muri 2022
Ati" uwo umwana wange Kariza nyuma yaho afatiwe ku ngufu nuwo mugabo, yahise agira ikibazo ki hungabana ashaka kwiyahura hanyuma tu mutwara kuri Isange one Stop Center Murambi nyuma yo kuganirizwa n'abakozi ba Isange ndetse n'abaganga, byabaye ngombwa ko iyo nda bahita bayikuramo yari ifite ukwezi kumwe".
Clemantine yavuze ko nyuma y'iminsi itatu bavuye mu bitaro, yahise ajya gutanga ikirego kuri RIB ya Murambi. hanyuma batangira gushakisha uwo mugabo Musabyimana wakomeje kwihisha hisha none icyantunguye nuko kuri uyu wa 23 Werurwe 2023 nyumvise amakuru yuko Musabyimana yari afungiye kuri Station ya RIB i Murambi hanyuma ngo bahita bamutwara mu kigo ki nzererezi cya Tare.
Ati" nabwiwe numwe mubo bari bafunganywe aho ngaho i Murambi ambwirako bahise ba mutwara mu kigo ki nzererezi cya Tare, nkibaza ukuntu umuntu wakoze icyaha nkakiriya yajyanwa mu kigo ki nzererezi aho gushyikirizwa ubutabera na cyane ko aho yari afungiye arinabo bafite Dosier yange y'ikirego".

Aha niho ahera asaba ko yahabwa ubutabera bunoze kuko atumva uburyo umuntu umaze umwaka yarabuze ashakishwa aho abonekeye agahita atwarwa mu kigo ki nzererezi ndetse akavuga ko nyuma yo kumenya ko Musabyimana afungiye i Murambi yahamagaye kuri RIB bakamubwira ko ntakibazo Dosier bayifite.
Twashatse kumenya icyo urwego rw' igihugu rw'ubugenza cyaha RIB ruvuga kuri kino kibazo cyuyu mugore uvuga ko bafashe umuntu wa muhohoteye umwana we hanyuma bakamutwara mukingo ki nzererezi cya Tare, maze umuvugizi w'uru rwego Dr Murangira Thierry ntibyadukundira ko tuvugana kuko ntiyabashije kwitaba telefone ndetse n'ubutumwa bugufi twamwandikiye ntiyabusubije.
Gusa umwe mu bakozi buru rwego utashatse ko tuvuga imyirondoro ye, yemereye umunyamakuru ko uwo mugabo koko yatwawe mu kigo ki nzererezi cya Tare, ariko ngo yafatiwe mu nzererezi ariko bariho bakusanya ibimenyetso hanyuma bitewe nuko aho ari hazwi ngo biroroshye guhita ashyikirizwa ubutabera mugihe ibimenyetso byose byaba bibonetse.

Bagabo John
