Umuganga muri Ivory Coast witwa Tokpa Japhet uherutse kwandika kuri Facebook akavuga ko byari kuba byiza iyo Perezida Alassane Ouattara atavuka, yakatiwe gufungwa imyaka itatu.
Umushinjacyaha wa Leta Oumar Kone, yavuze ko Tokpa Japhet ahamwe n'icyaha cyo kwibasira Umukuru w'igihugu ubwo yandikaga kuri Facebook ko byari kuba byiza iyo Perezida Ouattara atari kuvuka ndetse anongeraho ko inda yabyaye Ouattara iyo iza kuvamo ngo yari kuba acunguye Afirika.

Biravugwa ko abantu batandatu babarizwa mu ishyaka ritavugarumwe na leta, rya Democratic Party of Ivory Coast ( PDCI) bamaze gutabwa muriyombi guhera muri Kamena uyu mwaka bazira kwandika amagambo kumbugankoranyambaga basebya Perezida Alassane Ouattara.
Mugihe mu mpera z'ukwakira uyu mwaka hateganyijwe amatora muri Ivery Coast, Perezida Ouattara akomeje kunengwa n'abatavuga rumwe nawe kuniga ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.
Bagabo John
