•     

Dogiteri baringa yatawe muriyombi na Polisi

Uganda: Polisi yataye muriyombi umugabo wiyitaga ko ari Dogiteri akambura abantu ndetse no gufata ku ngufu

Uyu Dogiteri baringa, yatangaga amatangazo y'abantu bashaka akazi ku buforomo n'ububyaza binyuze ku mbuga nkoranyambaga akoresha.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda Fred Enanga, yabwiye itangazamakuru ko uyu mugabo yatawe muriyombi hifashishijwe abapolisi barwanira mu kirere kubera ko yahoraga ahindagura aho kuba.

Uyu mugabo iyo yabonaga abantu bamaze kwiyandikisha  bashaka akazi, yahitaga abatumaho ngo basinye amasezerano hanyuma bamwe akabambura utwabo ndetse abakobwa akabafata ku ngufu.

Uyu Dogiteri yaje gutabwa muriyombi amaze gusambanya umukobwa ufite imyaka 21 wari waje gusaba akazi ku bubyaza.

Nyuma yogutabwa muriyombi basanze yari afite ivuriro rya baringa ryitwa Medical Scrub Uganda, arinaho uwo mukobwa bamusanze.

The Daily Monitor ivuga ko uwo mugabo wari wariyise Ronneie, kuri  Facebook yafatiwe ahitwa Mukono.

Bagabo John