Kenya: Abapolisi bane muri Nairobi batawe muri yombi bazira kwiba umucuruzi amashilingi 373.000
Muri Kenya haravugwa abapolisi bane batawe muriyombi bazira kwiba umucuruzi wari uvuye kugurisha imyama z'inka 12 yari yabaze zifite agaciro ka mashilingi 373.000
Kimwe mu kinyamakuru cyandikirwa muri Kenya cyanditse ko, abo bapolisi bakora mu ishami ryo mu muhanda bahagaritse Umugabo witwa William Tongoyo bamubwira ko ariho agenda nabi mu muhanda hanyuma bahita bamwambika amapingu.

Nyuma yokubona ko afite ako kayabo ka mafaranga bahise bamukuramo ayo mapingu baramureka aragenda ageze imbere babapolisi baramukurikira bahita bamwambura ya mashilingi barana mukubita bamusiga ari intere.
Uwo mugabo nyuma yo kuva aho ngaho, yahise ajya gutanga ikirego nibwo abo bapolisi bahise batabwa muriyombi bahita bafungwa.
Bagabo John
