Itegeko rishya rigenga amatora muri Tanzania, nirimara kwemezwa, rizasiga abagororwa bahamijwe ibyaha bagakatirwa ibihano bitarengeje amezi atandatu kuzajya bitabira amatora ariko bakabikora bari mu magororero yabo.
Ibi ni byatangajwe kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Werurwe 2025 n'umunyamabanga wa Komisiyo y'amatora unashinzwe ku menyekanisha Ishyaka rya CCM ndetse n'inyigisho, bwana Amos Makalla, ubwo yahuraga n'abaturage ndetse n'abayobozi b'ishyaka rya CCM muri Dar Es Salaam.

Amos yavuzeko hariho hakorwa impinduka mu bijyanye n'uburenganzira bw'umuntu ufunzwe, aho muri izo mpinduka mu mategeko nizimara kwemezwa, Umugororwa wakatiwe n'inkiko igifungo kitarengeje amezi atandatu azajya agira uburenganzira bwo gutora ariko agatorera muri Gereza.
Ibi bizakorwa no mu birwa bya Zanzibar , aha Amos akaba yasabye abanyamategeko gusobanukirwa neza n'impinduka zijyanye n'uburenganzira bw'umuntu ufunze.
Bagabo John
