•     

Abajura bibye Komanda wa Polisi imbunda asinziriye

Muri Kenya inzego z'umutekano zatangiye guhiga bukware abantu bacyekwa ko ari abajura bagiye ku nzu ya komanda wa Polisi bagasanga asinziriye bakamwiba imbunda yo mu bwoko bwa Pisto yitwa Czeska

Umupolisi bamwibye i mbunda asinziriye

Amakuru yatangajwe n'ibinyamakuru byo muri Kenya, nuko kuri uyu wagatandatu tariki ya 18 Gashyantare 2023 abantu bataramenyekana  bateye rugo rwa komanda wa Polisi mu ntara ya Busiya bakamwiba imbunda yo mu bwoko bwa Pisto yitwa Czeska hamwe na Radio

Abo bicyekwa ko ari abajura ngo basanze uwo mupolisi asinziriye hanyuma bamwiba iyo mbunda ndetse na Radio.

Bahise bakomeza bajya no muyindi nzu iraramo abakozi ba Fande naho bahiba Gaz yo gutekesha ndetse na Radio. 

Uwo mupolisi bibye yavuze ko abo bantu bashobora kuba barabanje gutera umuti usinziriza baciye mu idirisha kuko ngo yabyutse yumva afite amavunane kandi ngo yariho aribwa umutwe cyane.

Bagabo John