Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko rwafunze Hategekimana Silas, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, ukurikiranyweho ibyaha bya ruswa no kumena ibanga ry'akazi.
RIB yavuze ko muri 2023 na 2024 Hategekimana yagiye yohererezwa amafaranga na Rubazinda Callixte, umuyobozi wa kompanyi yitwa Calliane Company Ltd kugirango amukingire ikibaba ku bucukuzi bw'amabuye y'agaciro yakoraga nta ruhushya afite.
Uyu akaba nawe afunze nk'umufatanyacyaha kuri iki cyaha cya ruswa.

Hategekimana kandi akaba nanone yaragiye aburira Rubazinda mbere yuko hakorwa ubugenzuzi ku bucukuzi bw'amabuye y'agaciro kugirango adafatwa kuko yabukoraga nta ruhushya abifitiye.
RIB irongera kwibutsa abaturarwanda kwirinda ibyaha bya ruswa kuko bidasaza bityo igihe cyose habonetse ibimenyetso ku wabikoze abihanirwa hatitawe ku gihe yagikoreye.
RIB irasaba abaturage gukomeza gutanga amakuru aho bakeka ruswa hose.
Source RIB
