Polisi yo mu Ntara ya Manyara, yataye muriyombi Pasiteri Eleth Mtaita ubarizwa mu itorero ry'abaruteri aho akurikiranyweho kubuza abayoboke be kuzitabira amatora ateganyijwe kuya 29 Ukwakira 2025 muri Tanzania.
Umuyobozi wa Polisi muri iyo Ntara Ahmed Makarani, yabwiye itangazamakuru kuri uyu wagatandatu tariki 25 Ukwakira 2025 ko Pasiteri Eleth Mtaita, atashimuswe nkuko byari byakwirakwijwe mu bitangazamakuru ndetse no kumbuga nkoranyambaga.
Ati" Uyu mukozi w'Imana turamufite ntabwo yashimuswe nkuko byagiye bivugwa mu bitangazamakuru ndetse no kumbuga nkoranyambaga, tumukurikiranyeho kubuza abayoboke be kuzitabira amatora ateganyijwe kuya 29 Ukwakira uyu mwaka."

Uyu Muyobozi wa Polisi yanavuze ko Polisi iriho ihiga bukware Sheikh w'umusigiti uherereye ahitwa Boay witwa Juma Silima, nawe akurikiranyweho kubuza abayoboke be kutazitabira amatora.
Umuyobozi w'Intara ya Manyara Queen Sendiga, aherutse kubwira itangazamakuru ko Leta izata muriyombi umuntu wese uzashishikariza kubuza abaturage kuzitabira amatora.
Bagabo John
