Polisi yo mu gace ka Bungoma muri Kenya, yatangiye iperereza ikurikiranyeho ubujura bw'ihene umupolisi witwa Kevin Abuga.
Amakuru avuga ko nyuma yo kwibwa iyo hene, nyirayo witwa Asisa Juma, yahise ajya gutanga ikirego kuri Sitasiyo ya Polisi ahitwa Mateka, avuga ko ihene ye yabuze mu ijoro ryo ku wa 15 rishyira uwa 16 Mutarama.
Uyu mugabo yakomeje gushakisha ihene ye arayibura biba ngombwa ko yiyambaza umupfumu.

Nyuma yo guhabwa umuti nuwo mupfumu, bwarakeye Umupolisi witwa Keven Abuga, baza ku musanga aryamye ku giti afite niyo hene, akimara kubona abaturage yagize ubwoba ko bashobora ku mwica maze abasaba imbabazi ababwirako ahene yibye ari buyishyure ikiguzi cyayo agikubye gatatu.
Abo baturage bahise bamutwara kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mateka, maze hatangira iperereza ngo hamenyekane icyateye uwo mupolisi kwijandika mu bujura bw'ihene.
Bagabo John
