Uwari umukozi wo mu rugo Nyirangiruwonsanga Solange, yasabiwe n'urukiko kuzafungwa burundu. Aho ukurikiranweho icyaha cyo kwica umwana witwa Rudasingwa Ihirwe Davis w’imyaka 9

Muri uru rubanza Ubushinjacyaha burega Nyirangiruwonsanga Solange, icyaha cyo kwica Rudasingwa Ihirwe Davis wari ufite imyaka 9,
Agihabwa ijambo Umushinjacyaha, yavuze ko uwari umukozi mu rugo rwa Rudasingwa Victory, ku cyumwe taliki 12 Kamena 2022, aribwo nyakwigendera Ihirwe Davis, umuhungu w’uyu mugabo yari kumwe n’umukozi.
Uyu Solange ngo yamwatse Telefone, ngo abanze akore umukoro wo mu rugo yahawe na mwarimu
Ubwo uyu mukozi yari mukazi, nyakwigendera ngo yafashe ibuye ararimutera nuko nawe ahita agira uburakari.
Umushinjacyaha akomeza avuga ko Solange, akimara kurakara yashutse uyu mwana ngo nakuremo umupira yari yambaye, ahagarare ku ntebe awuzirike kuri giriyaje y’urugi kugira ngo awugemo amurishe umunyenga
Ubwo Nyakwigendera yarakimara kubikora yagiye muri wa mupira kubera ibiro yari afite, ugenda wifunga kugeza igihe ahereye umwuka aribwo uyu mukozi yahitaga ajya gutabaza nyirabuja nawe ahageze asanga yapfuye.
Solange mu kwiregura yavuze ko ibi byose yabyemereye abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, kubera ko bamukoreye iyicarubozo akabona ntakundi yabigenza ahitamo kubyemera.
Mu bihe bitandukanye ngo bamuhatiye ku byemera, ari nako bamukubita ngo birangira abyemeye kubera inkoni.
Uyu Solange avuga ko nyakwigendera nta kibazo bari bafitanye, ahubwo ko yiyahuye kubera ko Se yamukubitaga, ndetse bakaba baramubuzaga gufata telefone.
Solange ahakana ibyaha aregwa
Solange avuga ko yari hanze yinjiye mu Nzu asanga uyu mwana yimanitse, abura uko amuhambura ngo amuramire kubera byari bikomeye, ahitamo kujya gutabaza nyirabuja.
Umushinjacyaha yahise asabira Solange Nyirangiruwonsaga, igifungo cya burundu mu gihe icyaha cyamuhama.
Solange abajijwe niba haricyo yongeraho yasabye urukiko ko rwamurenganura ariko ngo niyo yahamwa n’icyo cyaha ngo yiteguye gukora ibyo bihano azaba yakatiwe n'urukiko.
Bagabo John