•     

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwarekuye by’agateganyo Rwamurangwa Stephen.

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwarekuye by’agateganyo Rwamurangwa Stephen wabaye Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo na bagenzi be babiri, baregwa muri dosiye imwe n’umunyemari uzwi nka Dubai, mu gihe uyu mushoramari we yakomeje gufungwa. Ni icyemezo cyasomwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 29 Kamena 2023 ku cyicaro cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, i Rusoro.

Rwamurangwa Stephen yarekuwe by'agateganyo

Uretse Rwamurangwa Stephen wabaye Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Urukiko Rwisumbuye rwa rwarekuye kandi Mberabahizi Raymond Chretien wari ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Gasabo na Nyirabihogo Jeanne d’Arc wari Umuyobozi w’Ishami ry’ibyemezo by’ubutaka mu Karere ka Gasabo.

Ni mu gihe umunyemari Nsabimana Jean uzwi nka Dubai uregwa hamwe n’aba bahoze ari abayobozi, we yakomeje gufungwa nk’uko byanzuwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo.

Ni icyemezo cy’ubujurire, kije gikurikira icy’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwari rwategetse ko aba bantu bane bakurikiranwa bafunze.

Baregwa ibyaha birimo gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite, gishinjwa aba bari abayobozi; ndetse no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gikekwa kuri Dubai.
Ibi byaha bishingiye kuri zimwe mu nzu ziri mu mudugudu uzwi nk’Urukumbuzi Real Estate, uherereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, byagaragaye ko zitujuje ubuziranenge, zanagarutsweho na Perezida Paul Kagame.

Bagabo John