•     

Urukiko rwasanze u Rwanda rudatekanye bituma abimukira batoherezwa i Kigali

Urukiko rw’Ubujurire rw’i Londres mu Bwongereza rwanzuye ko gahunda ya Gyuverinoma y’icyo gihugu yo kohereza mu Rwanda abimukira binjiye rwihishwa, inyuranyije n’amategeko.

Abimukira bari bategerejwe i Kigali ntabwo bakije

Perezida w’Urukiko  rw’Ikirenga,  Lord Burnett,  yabwiye urukiko ko babiri mu bacamanza batatu banzuye ko ibitagenda neza muri gahunda yo gusaba ubuhungiro mu Rwanda bivuze ko hari “akaga gakomeye” ko abasaba ubuhungiro bashobora gusubizwa mu gihugu cyabo, nyuma bagatotezwa cyangwa bagakorerwa ibindi bikorwa bya kinyamanswa.

Ikinyamakuru BBC cyanditse ko  abacamanza bombi basanze: "Muri urwo rwego u Rwanda atari ’igihugu gitekanye." 

Urukiko rw’Ubujurire rusobanura neza ko icyemezo cyarwo kidasobanura ko hari icyo rureba ku bijyanye na politiki cyangwa ubundi buryo bwa politiki y’u Rwanda.

Guverinoma y’u Rwanda yagize icyo ivuga kuri uyu mwanzuro w’urukiko rwo mu Bwongereza
by’umwihariko ku mwanzuro uvuga ko u Rwanda atari igihugu gitekanye ku basaba ubuhungiro.
Itangazo ryayo rigira riti " U Rwanda ni kimwe mu bihugu bitekanye mu Isi kandi HCR n’izindi nzego mpuzamahanga bitwemera nk’intangarugero mu kuntu dufata impunzi,"

Yakomeje igira iti " Abanyarwanda bazi icyo bisobanuye guhatirwa guhunga mu rugo no gutangira ubuzima bushya mu gihugu gishya. Nka sosiyete, ndetse nka guverinoma, twubatse ahantu hatekanye abimukira n’impunzi bafite uburenganzira n’amahirwe bingana n’iby’Abanyarwanda. Umuntu wese uzimurirwa hano muri ubu bufatanye azabyungukiramo."

 Ni mu gihe mu masezerano yashyizweho umukono mu mwaka ushize, u Rwanda rwemeye kwakira aba bimukira, bagahabwa amahirwe yo gutangira ubuzima bushya.

Bagabo John