Umugabo uburana gatanya yasabye urukiko ko rwazategeka umugore we ko muri gayanya azahabwa yasubizwa n'impyiko yari yarahaye Umugore we mugihe yari arwaye.
Hari umugabo utatangajwe Amazina ndetse n' igihugu akomokamo, uriho uburana Gatanya (Divorce) n'Umugore we aho yasabye urukiko ko mu mikirize y'urubanza rwazasuzuma uburyo yasubizwa impyiko yahaye umugore we ubwo yari arembye cyangwa se akaba yahabwa ingurane.
Ubwo uwo mugabo yagezaga ikifuzo cyuko hazarebwa uburyo yasubizwa iyo mupyiko cyangwa ngo ahabwe ingurane, Ubushinjacyaha bwa mubwiye ko gutanga impyiko ari igikorwa yakoze kubushake kuburyo bitakunda ko ayisubizwa kuko itabarwa mu bintu nk'imitungo agomba guhabwa mu gihe cy'ubutane.

Ntabwo higize hamenyekana hagati y'Umugore cyangwa Umugabo uwaba ariwe watanze ikirego cy'ubutane.
Bagabo John
