Umugabo muri Kenya witwa Lali Mohamed Abdi, yashyikirijwe urukiko azira gutuburira umucuruzi amwize ko amuhindurira amashilingi akayagira amadorari

Ubwo yagezwaga mu rukiko uyu mugabo Lali Mohamed Abdi, yabagijwe niba ibyo yavuze yuko yahindura amashilingi akaba amadorari aribyo hanyuma avuga ko ataribyo ahubwo yashakaga kwiba uwo mucuruzi
Uwo mutekamutwe ucyekwaho gushaka gutuburira uwo mucuruzi witwa Erick Shikoli Litwachi, yari yamwijeje ko ari buhindure amashilingi Sh230,000 akavamo amadorari, nubwo atigeze avuga umubare wayo madorari yari bumuhe kuko bitari ukuvunja.
Uyu mugabo yasabye ko yafungurwa atanze ingwate ya Miliyoni eshatu za Mashilingi akazajya yitaba urukiko adafunze.
Urubanza ruzasubukurwa mu by'umweru bibiri birimbere
Bagabo John