•     

Ngoma: Bamaze amezi abiri muri Kasho, RIB yababwiyeko Urufunguzo rubafungura rufitwe n'Umukire .

Mu karere ka Ngoma, haravugwa amakuru y'imiryango ifite abantu 14 bamaze amezi abiri bafungiye kuri RIB ya Musamvu bakaba batazi icyaha bakurikiranyweho.

Bamaze amezi abiri muri Kasho bataragezwa imbere y'ubutabera.

Mu kiganiro "Hanze aha" gitambuka ku muyoboro wa YouTube kuri Rubanda Tv,  hari bamwe mu baturage bagaragaje ko bari mu mariria n'agahinda kabamwe mu bantu babo bamaze amezi abiri bafungiye kuri Station ya RIB i Musamvu bakaba batazi icyaha bakurikiranyweho.

Uko basobanura ikibazo bavuga ko,  bamwe  bo mu miryango yabo bamaze amezi abiri bafunze muri kasho ya Musamvu mu karere ka Ngoma, kugeza ubu bakaba bataragezwa imbere y'ubutabera ngo bamenye nicyo baregwa.

Bikunze kuvugwa ko Ibirombe bicukurwamo amabuye y'agaciro biba ari ibyabantu bakomeye.

Umugore witwa Mukarugarama  Mary Claire, ufite umwana we uri mu kigero ki imyaka 17, yavuze ko umwana we yafatiwe mu kirombe bacukuramo amabuye y'agaciro  bahita bamutwara hamwe n'abandi bari kumwe babajyana kubafungira i zaza nyuma baza ku bimurira kuri Station ya RIB ya Musamvu.

Ati" mfite agahinda ko kuba umwana wange amaze amezi abiri afunze tutazi nicyo afungiye kandi akaba atanagezwa imbere y'ubutabera ngo aburanishwe tumenye ngo arafungurwa cyangwa arafungwa, iki ntera agahinda ni uko twabagije Umuyobozi wa RIB akatubwira ko Urufunguzo rubafunze rufitwe nanyiri kirombe witwa Ntambara Riyasi"

Uwitwa Kambere Serestine  ufite Umwana  we umaze ayo mezi abiri afunze, yavuze atazi icyo Umwana we  afungiye kandi bakibaza nigihe azagezwa imbere y'ubutabera bikabashobera nacyane ko ikita rusange bose bahuriyeho ni uko umukozi wa  RIB yababwiye ko  Urufunguzo rufungura abantu babo rufitwe na Nyirikirombe, bityo bakibaza Urwego ruzabarenganura bakarubura.

Aba bagore n'abagabo bafite abantu babo bafungiye i Musamvu bavuze ko bifuza ko abantu babo bagezwa imbere y'ubutabera bakaburanishwa aho gukomeza kuba bafungiye muri Kasho.

Kuri iki kibazo twashatse kumenya icyo Urwego rw'ubugenza cyaha RIB rubivugaho, maze Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry adusaba ko twamwandira ubutumwa bugufi ariko ntabwo yabashije kudusubiza. 

Ikibazo cy'abantu bitwa ko bakomeye by'umwihariko abafite ibirombe bikomeje kutavugwaho rumwe n'abaturage kuko  bavuga ko barenganywa bikarangira nta butabera babonye.

Biravugwa ko nyuma yaho abo bantu bafatiwe mu kirombe giherereye mu murenge wa Karembo, Akagari ka Kaziba, umudugu wa Muyange. Icyo kirombe cyahise gifungwa.

Bagabo John