Umuryango w'umusore uherutse kugwa mu maboko ya Polisi aho yari afungiye muri Kasho, watangaje ko utazamushyingura hataraboneka ubutabera.
Mu kiganiro n'itangazamakuru umwe mu bahagarariye umuryango wa Nyakwigendera Albert Ojwang, yavuze ko bafashe icyemezo nk'umuryango ko bagomba kubanza kubona ubutabera.
Yagize ati" byabaye ngombwa ko twigiza inyuma umuhango wo gushyingura Albert OJwang tukabanza gutegereza kubona ubutabera kuko ntabwo twashyingura umuntu mugihe abagize uruhare mu rupfurwe batarabihanirwa ngo tubone ubutabera."

Tubibutse ko Ojwang Albert ubwo yibatabaga Imana hari bamwe mu bapolisi barimo n'umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi yaho Ojwang yari afungiye bose bahise batabwa muriyombi, ndetse n'umuyobozi wapolisi w'ungirije Eliud Lagat nawe yahise yegura kugirango iperereza rikomeze.
Bagabo John
