Sudani y'Epfo: Abanyamakuru babiri muri batandatu muri Sudani y’Epfo batawe muri yombi bazira ko bakwirakwije amashusho agaragaza Perezida Salva Kiir yinyariye, barekuwe.
Mu kwezi k’Ukuboza muri 2021 nibwo hari amashusho yahanahanwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Perezida Kiir yihindanyije ubwo indirimbo yubahiriza igihugu yariho iririmbwa.
Abanyamakuru batandatu ba radiyo y’igihugu bahise batabwa muriyombi icyo gihe.
Ishyiramwe ry'amanyamakuru muri Sudani y'Epfo
UJOSS, ryatangaje ko abanyamakuru babiri aribo Victor Ladu na Mustapha Osman barekuwe.

Perezida wa Sudani y'Epfo Salva kiir
Gusa ntayandi makuru yatangajwe kubijyanye nabandi bagenzi babo babe basigaye bagifunze
Ubwo abo banyamakuru batabwaga muriyombi icyo gihe, Amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu yakomeje gusaba abayobozi ba Sudani y’Epfo guhagarika itoteza n’iterabwoba ku banyamakuru.
Perezida Kiir yabaye umukuru w’igihugu wa mbere wa Sudani y’Epfo igihugu gishya cya Afurika mu 2011. Ariko kuva icyo gihe, icyo gihugu cyakomeje kugenda gihura n’ibibazo byinshi birmo amacakubiri n’imidugararo ya politiki, ibiza ndetse n’inzara.
Bagabo John
