•     

Nigeria: Umugore yakatiwe n'urukiko azira kurya itike y'umusore.

Urukiko w'Ibanze rwo mu Mujyi wa Lagos, muri Nigeria, rwakatiye umugore witwa Jennifer kwishyura amande ya ma naira 450,000 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwakira amafaranga mu buryo bw’uburiganya, ubwo yahabwaga itike n'umusore ngo ajye ku musura ariko bikarangira uwo mugore akuyeho terefoni.

Umugore yakatiwe n'urukiko azira kurya itike y'umusore.

Nk’uko bigaragara mu nyandiko z’Urukiko, Jennifer yakiriye ama naira 30,000 
yoherejwe n’umusore witwa Emmanuel. 

Uwo musore yavuze ko ayo mafaranga yari agenewe itike yo kumusura iwe mu rugo, nk’uko bari babyumvikanye.

Nyamara, nyuma yo kuyakira, Jennifer ntiyigeze ajya aho yari yatumijwe, ndetse ahita anaca burundu uburyo bw’itumanaho.

Emmanuel yagejeje ikirego cye imbere y’inkiko avuga ko icyo gikorwa cyari uburiganya bufite isura y’ubujura bwo kuri murandasi (cyangwa cyber scam). 

Nyuma yo kumva ubuhamya bw’impande zombi, Urukiko rwemeje ko imyitwarire ya Jennifer ari uburiganya no gukoresha amayeri agamije kubeshya no kwambura abandi amafaranga. 

Ni muri urwo rwego yategetswe kwishyura Emmanuel indishyi irenze kure amafaranga yamwambuye.

Umucamanza waciye urwo rubanza yagaragaje impungenge ku bwiyongere bw’ubu buriganya bukorwa binyuze mu gukoresha amayeri yo kwaka amafaranga y’itike, avuga ko bifatwa nk’ibyaha byo kuri murandasi.

Jennifer asabwa kwishyura ayo mafaranga ako kanya, bitaba ibyo  hagafatwa  izindi ngamba zikomeye z’amategeko.

Bagabo John