•     

Mahama: Umuforomo yasambanyije umubyeyi wari ugiye kubyara

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje rucumbikiye kuri Sitasiyo ya RIB mu karere ka Kirehe Umuforomo w’imyaka 46 Ucyekwaho gusambanya umugore w'imyaka 23 wari ugiye kuhabyarira.

Umuforomo aracyekwaho gusambanya umugore wari uje kubyara

RIB yatangaje ko ubwo uwo muforomo  yakoraga icyo cyaha, uwahohotewe yahise atabaza hanyuma uwo muforomo ahita afatwa.

Amakuru avuga ko icyaha uwo muforomo acyekwaho cyabaye  ku wa Gatanu tariki 23 Kamena 2023 ku kigo nderabuzima cya Mahama, mu murenge wa Mahama.

Dr. Murangira Thierry, Umuvugizi wa RIB,  yavuze uru rwego rutazihanganira  abantu bafite imyitwarire nk’iyo ibaganisha ku byaha bikomeye.

Icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato gihanwa n’ingingo ya 134 y’Itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Giteganyirizwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1.000.000 Frw ariko atarenze 2.000.000 Frw.

Bagabo John