Polisi ishami ryo mu muhanda iratangaza ko itigisha abapolisi kurya Ruswa ahubwo ababikora ari ingeso yananiye banyirayo, bityo ko Ruswa idakwiriye kwitirirwa Polisi ishyami ryo mu muhanda cyangwa ngo yitirirwe Polisi muri Rusange
Nyuma yaho Umuryango ushinzwe kurwanya Ruswa n'akarengane Transparency International Rwanda usohoye ubushakashatsi uburyo Ruswa ihagaze haba mu bigo bya Leta cyangwa ibigo by'abikorera.
Muri ubu bushakashatsi berekanye ko Ishyami rya Police ryo mu muhanda hagaragara Ruswa ndetse iri shami rikaba rikunda kuza ku mwanya wa mbere cyangwa umwanya wa kabiri mu byegeranyo bisohoka nkuko Madam Ingabire Marie Immaculee yabisobanuye.
Mu kiganiro kihariye Umuvugizi wa Police ishami ryo mu muhanda SSP Rene Irere yagiranye n'ikinyamakuru Rubanda, yavuze ko Ruswa ihari koko kuko ngo niyo urebye aho bafungira abapolisi usanga hari abafungiye icyo cyaha cyo kwaka Ruswa.
Ati" Mubyukuri nti twahakana ko Ruswa idahari mu ishami rya Police ryo mu muhanda urebye naho tubafungira ndetse urebye n'imibare y'abapolisi basezererwa buri mwaka usanga harimo abantu bazira ikibazo cya Ruswa, ariko haba Polisi ishyami ryo mu muhanda ndetse na Polisi National muri Rusange ntabwo twigisha kurya Ruswa iyo ni myitwarire yananiye banyirayo bityo ko bidakwiriye kwitirirwa Polisi ishyami ryo mu muhanda cyangwa Police y'Igihugu."
Aha yatanze urugero avuga ko mugihe Umupolisi ashobora gufata umu motari utwaye Moto adafite Perime iyo batamuhagaritse ngo moto bayihe ufite ubumenyi mu kuyitwara bishobora guteza impanuka.
Mu bibindi yavuze nuko ngo iyo baganira n'abaturage nabo bababwira yuko iyo Ruswa ihari, ariko ngo Abapolisi iyo bagiye mu kazi babanza kubabwira uburyo bagomba kwitwara bityo abagaragarwaho iyo myitwarire mibi n'ikibazo kingeso gusa ngo ntabwo aribenshi abakora ibyo
Bagabo John