Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira Thierry yatangaje ko atarabona ikirego cya Uwineza Diane wahoze ari Umugore w'Umuhanzi Uworizagwira Florier uzwi nka Yampano.
Hashize iminsi mu binyamakuru bitandukanye byandika inkuru zivuga ko Uwineza Diane wahoze ari Umugore w'Umuhanzi Uworizagwira Florier uzwi nka Yampano, yaba yaratanze ikirego muri RIB arega Yampano kuba yaramuhohoteye aho bivugwa ko Yampano yakubise Uwineza Diane ndetse akamukomeretsa.
Nyuma yizo nkuru zitandukanye zivuga ko Uwineza Diane yaba yarareze Yampano muri RIB, ikinyamakuru Rubanda cyashatse kumenya niba koko RIB yarakiriye ikirego cya Uwineza Diane.

Mu butumwa bugufi Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira Thierry yasubije agira ati" Icyo Kirego ntacyo ndabona".
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Yampano yanditse amagambo agaragaza ko atishimiye ibihe arimo ndetse yicuza kugira inshuti zamuhemukiye zirimo n’umukunzi we.
Bagabo John
