Inyanza: Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi abarimu bane bo mu Karere ka Nyanza, aho bafatiwe mu cyuho bakekwaho ko bari gukuriramo inda umunyeshuri bigishaga, mu ishuri rya Sainte Trinité .
Aba barimu uko ari bane batawe muri yombi bigishaga mu Ishuri ryisumbuye rya Sainte Trinité ri herereye mu karere kaNyanza aho batawe muri yombi kuri uyu wa ku wa Gatatu tariki 12 Nyakanga, ku bufatanye n'Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB)
RIB ivuga ko aba barimu bafatiwe mu nzu y’umwe muri bo, ari naho uwo munyeshuri bivugwa ko afite imyaka 21 yari ari.
Uwo munyeshuri yafashwe amaze kunywa imiti ikuramo inda, ahita yoherezwa mu bitaro kugira ngo yitabweho.
Umwe mu barimu batawe muri yombi yari asanzwe ari n’umuyobozi ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri muri iki kigo.

Umuvugizi w’a RIB Dr MurangiraThierry, yashimye abakomeje gutanga amakuru kugira ngo ibyaha nk’ibi birwanywe.
Ati "RIB irashimira abaturage ku bw’ubufatanye berekana mu gutanga amakuru. Uru ni urugero rwiza mu rwego rwo kurwanya no gukumira ibyaha. Abaturage bakomeze ubwo bufatanye, rwose ntihakagire uhishira icyaha."
Mu gihe iperereza rigikomeje, abakekwa bafungiye kuri sitasiyo ya RIB mu Ruhango.
Bagabo John
