Umukobwa witwa KIDOSHO ufite imyaka 26, yatawe muriyombi na Polisi azira kuba tariki ya 24 Mutarama 2023 yara paritse imodoka mu muhanda hagati akajya gutanga akabizu ku mukunzi we
Nyuma yo guteza umuvundo n'umubyigano w'imodoka mu muhanda biturutse ku kuba uyu mukobwa yaraparitse imodoka mu muhanda rwagati akajya gusuhuza umukunzi we akamuha na kabizu, Polisi yaje kureba icyateye uwo mubyigano hanyuma basanga ari uwo mukobwa waparitse imodoka mu muhanda.
Bamusabye ko yakura iyo mudoka mu muhanda arabyanga ahubwo atangira kubatuka ababwira ngo nibamurase, bitewe nuko muri Kenya Abapolisi babagabo batemerewe gufata umugore, byabaye ngombwa ko bahamagaza abapolisi kazi aba aribo baza ku mufata.
Uyu mukobwa yaje kugezwa imbere y'ubutabera aho aregwa icyaha cyo guteza unutekano mucye ndetse n'imvururu.
Urukiko rwategetse ko agomba gutanga ihazabu ya Mashiringi Sh20,000 akoreshwa muri Kenya cyangwa agafungwa amezi atandatu muri Gereza.
Bagabo John
