•     

Yafunzwe azira kubenga

Umukobwa witwa Fortunate Kyarikunda, yahamwe n'icyaha cyo kwica amasezerano yagiranye n'umusore witwa Richard Tumwine, wamwishyuriye Minerivare yarangiza kwiga Umukobwa akavuga ko atashakana n'umuntu ukuze., bityo urukiko rwa Rukunguri muri Uganda rumuhanisha igihano cyo gufungwa amezi atandatu muri Gereza.

Yafunzwe azira kubenga
Fortunate yahamwe n'icyaha cyo kwica amasezerano ahanishwa gufungwa amezi atandatu

Ikinyamakuru Daily Monitor cyo muri Uganda Rubanda gikesha iyi inkuru,  cyatangaje ko uyu mukobwa yafashijwe kwiga amashuri ye kugeza ashoje Kaminuza arihirwa na Richard Tumwine amafaranga yose y'ishuri ariko ibi Richard yabikoze nyuma yo kumvikana na Fortunate ko nasoza amashuri bazahita bakora ubukwe bagahita babana.

Nyuma yaho Umukobwa ashoje kwiga, Richard hayise asaba umukobwa ko bahita batangira inyiteguro y'ubukwe,  umukobwa yahise amutera utwatsi avuga ko atashakwa n'umusaza.

Uyu Richard yagerageje kwegera imiryango y'umukobwa nacyane ko nabo bari babizi, ariko ntacyo byatanze kugeza aho yiyambaje urukiko kugirago rumuhe ubutabera.

Richard Tumwine wabenzwe nyuma yo kwigisha Fortunate kugeza ashoje kaminuza

Nyuma yaho Richard atanze ikirego, urukiko rwahise rutegeka ko Fortunate agomba kwishyura amashilingi yose Richard yamutangiye yiga kugeza ashoje, ayo mashilingi akaba angana 14, 099, 100

Fortunate ngo yabuze ayo mashilingi maze urukiko ruhita rutegeka ko agomba gufungwa amezi atandatu ariko nabwo akazavamo ari uko amaze gutanga ayo mashilingi ndetse harimo n'indishyi z'akababaro hamwe n'amagarama y'urubanza.

Bagabo John