•     

Tundu Lissu ngo Yaba yashimuswe n'abantu bataramenyekana bamukuye muri Gereza

Umuyobozi w'inyaka CHADEMA, ritavuga runwe n'ubutegetsi bwa Samia Bwana Tundu Lissu biravugwa ko yashimutiwe muri Gereza yari afungiyemo yitwa Keko nkuko Umuryango we ndetse nabo mu ishyakarye babitangaje.

Tundu Lissu biravugwa ko yashimuswe n'abantu bataramenyekana bamukuye muri Gereza

Tundu Lissu amaze hafi I byumweru birenga bibiri atawe muri yombi aho akurikiranyweho ibyaha birimo no kugambanira igihugu ndetse no gukoresha imyigaragambyo binyuranyije n'amategeko.

Kuri uyu wagatanu tariki ya 18 Mata 2025, nibwo Brenda Rupia Ushinzwe itumanaho muri CHADEMA yasohoye itangazo asaba inzego zose bireba by'umwihariko inzego z'umutekano ndetse n'urwego rw'amagereza kugaragaza aho Tundu Lissu yaba yatwawe,  nyuma yaho Umuryango we ndetse n'abamwe mu barwanashyaka bagiye ku musura aho asanzwe afungiye bahagera bakababwira ko Tundu Lissu adahari  ariko ntibabahe ibisobanuro birambuye byaho yaba yagiye gufungirwa.

Rupia yagize Ati" Turasaba inzego z'amagereza ndetse n'inzego z'umutekano gutanga amakuru zikatubwira ahantu Tundu Lissu yaba yajyanywe kuko yaba Umuryango we ndetse n'abarwanashyaka,  ntabwo bazi aho Lissu yajyanywe kandi ni uburenganzi bwacu kumenya aho inzego zibifite mu nshingano zaba zamutwaye tukajya ku musura .

Gusa kugeza ubu ntarwego narumwe ruratangaza aho Tundu Lissu yaba yajyanywe usibye kuvuga ko yashimuswe agakurwa muri Gereza yari afungiyemo agatwarwa ahantu kugeza ubu hatazwi.

Bagabo John