Polisi yo muri Tanzania, irahigisha uruhindu Umwalimu wakubise Umunyeshuri kugeza yitabye Imana yarangiza agahita ahunga.
Umunyeshuri wigaga mu mwaka wambere w'amashuri abanza mu karere ka Rombo, Intara ya Kilimanjaro, witwa Sistus Aristid Kimario w'inyaka 7 yitabye Imana nyuma yo gukubitwa n'umwalimu we yarangiza agahita ahunga.
Umuyobozi wa Polisi mu intara ya Kilimanjaro Simon Maigwa, yemeje amakuru y'urupfu rw'uyu mwana w'umunyeshuri , aho yavuze ko uyu mwana yakubiswe na Mwalimu we abonye yikubise hasi ahita ahunga.

Umuyobozi wa Polisi mu intara ya Kilimanjaro, Simoni Maigwa
Uyu mwana ba mutwaye kwa muganga ahita yitaba Imana ubwo yari atangiye guhabwa ubuvuzi.
Uyu muyobozi yavuze ko Polisi iriho ihigisha uruhindu uyu Mwalimu kugeza atawe muri yombi.
Uyu nyakwigendera yigaga ku kigo Cy'amashuri cya Samanga, akaba yaritabye Imana kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Nyakanga 2023., ntabwo higeze hatangazwa ikosa uyu mwana yakubitiwe na Mwalimu we kugeza ashyizemo Umwuka.
Bagabo John
