Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’Igororero rya Nyarugenge Assistant Inspector Fred Bagire, asanga imikino itandukanye ikinirwa mu magororero ifasha Abagororwa kutigunga ku buryo n’iyo winjiye mu Igororero ubona ko abantu bishimye bafite ubwuzu.
Mu magororero atandukanye ari hirya nohino mu gihugu, abagororwa barimo usanga bahugiye mu mikino itandukanye irimo idasaba gukoresha ingufu z’umubiri nka Chess, Dame, Igisoro, Amakarita, Ludo, Monopoly, Bridge n’iyindi.

Iyi mikino abagororwa bemeza ko ibafatiye runini mu buzima babayemo mu Igororero kuko ibarinda kwigunga kandi ikagira uruhare mu mibanire myiza n’abagenzi babo dore ko n’Ubuyobozi bw’Igororero bwemeza ko ibyo ari inzira nziza iganisha ku kugororoka.
Umwe mu bagororwa witwa Anathalie yagize ati: “Hariho umuntu ushobora kugera mu Igororero ntabashe kwiyakira bikamuviramo indwara zirimo nko kurwara umutwe udakira, ariko iyo uri mu Gisoro nk’uku ntumenya uko amasaha yagiye ku buryo uryama ntubure ibitotsi.”

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’Igororero rya Nyarugenge Assistant Inspector Fred Bagire, asanga imikino itandukanye ikinirwa mu magororero ifasha Abagororwa kutigunga ku buryo n’iyo winjiye mu Igororero ubona ko abantu bishimye bafite ubwuzu.
Ati" Iriya mikino ifasha abagororwa kutigunga ku buryo n’iyo winjiye mu Igororero ubona ko abantu bishimye bafite ubwuzu, bityo natwe bikatworohera kubaha ubutumwa dushaka kubagezaho mu buryo bworoshye.”

Imikino nk’iyi n’ibindi bikorwa bitandukanye bifasha abagororwa kudatakaza icyizere cy’ubuzima no kugororoka biba ku magororero yose ya RCS kandi bikomeza gutezwa imbere.
Source RCS