Polisi muri Kenya yatangiye iperereza nyuma yaho umugabo witwa Collins Leitich, afunguye Stasiyo ya Polisi ya yabaringa.
Polisi yatanganje ko uwo mugabo Collins Leitich, yasize irangi risa neza nirisize kuri za Sitasiyo za Polisi mu gihugu, kuburyo abaturage bari bazi ko begerejwe serivise za Polisi muri Ako gace katigeze kavugwa.

Sitasiyo ya Polisi ya Baringa
Polisi yavuze ko kugeza ubu batazi neza umugambi w'uwo mugabo icyatumye afungura Sitasiyo ya Polisi.
Gusa nubwo Polisi ikiri mu iperereza, nta Serivise nimwe ifite aho ihuriye na Polisi yaba yaratangiwe muri iyo nyubako ya Sitasiyo ya Polisi ya Baringa.
Bagabo John
