Kugeza ubu Polisi yomuri Kenya, iriho irahigisha uruhindu abantu bitwikiriye umuvundo ubwo bari mu muhango wo gushyingura Raila Odinga, maze bashikuza imbunda umupolisi warindaga Guverineri maze bahita baburirwa irengero.
Itangazo ryatanzwe n'urwego rwa Polisi mu gace ka Bondo, rivuga ko ryatangiye guhiga bukware abantu bashikuje imbunda yo mubwoko bwa Pisito, yarifite amasasu 15 Umupolisi ufite ipeti rya Kansitebo wari usanzwe arinda Guverineri w'intara ya Kakamega witwa Fernandes Barasa.
Polisi yavuzeko ubwo bari bavuye mu muhango wogushyingura nyakwigendera Raila Odinga, uwomupolisi yahise yihutira kujya ku modoka ya shebuja, maze mu muvundo mwinshi abantu batazwi bahise bamushikuza iyo mbunda maze bahita baburirwa irengero.

Polisi yavuze ko yatangiye gushakisha iyo mbunda ndetse n'abagize uruhare muri ubwo bujura.
Bagabo John
