Abadepite babiri muri Senegal bakatiwe gufungwa amezi atandatu bazira gukubita mugenzi wabo utwite ubwo bari bitabiriye imirimo y'inteko
Izo ntumwa za rubanda zakatiwe kuri uyu wambere 2 Mutarama 2023 bazira kuba tariki ya mbere Ukuboza 2022 ubwo bari bitabiriye imirimo y'inteko barasagarariye mugenzi wabo w'umugore wari utwite bakamukubita.
Abo badepite bakatiwe gufungwa amezi atandatu ni uwitwa Amadou Niang na Massata Samb baturuka mu ishyaka ritavugarumwe n'ubutegetsi ryitwa PUR.
Banahanishijwe gutanga indishyi zakababaro zingana na ($8,200) azahabwa Depite Amy Ndiaye Gniby wahohotewe nabo bagabo.
Intandaro yo gukubitwa kuwo mudepite byaturutse kumpaka zajyibwaga kubijyanye n'umushinga w'ingengo yimali yagombaga kwemezwa n'inteko.

Uwo mudepite Amy wakubiswe nabagenzibe byaturutse kuba abo badepite baratanze igitekerezo hanyuma ngo uwo mudepite akabaseka , maze bahita bamwadukira ba mukubita intebe bari bicayeho aguye hasi batangira ku mukubita imigeri munda.
Mu matora aheruka kuba mukwezi kwa karindwi 2022 muri Senegal, ishyaka riri kubutegetsi ryatakaje imyanya myinshi mu badepite ikaba ariyo mpamvu hasigaye haba imvururu iyo inteko yateranye.
Bagabo John
