Kenya: Umukozi w'Imana wari umaze igihe ashakishwa na Polisi aho acyekwa kwica abana babiri yatawe muriyombi na Polisi
Pasiteri witwa Paul Makenzi, uyobaora itorero ryitwa Good News International yatawe muriyombi na Polisi ishinzwe kurwanya ibyaha ndenga kamere (DCI)
Pasiteri Makenzi nyuma yo gutabwa muriyombi na Polisi yahise ajya gufungirwa kuri Station ya Polisi ya Malindi
Amakuru y'ibanze avuga ko uwo mukozi w'Imana Paul Makenzi afatanyije na bamwe mu bayoboke ba, bishe abana babiri barangije bajya kubashyingura mu murima ahitwa Shakahola.
Umuyobozi wa Polisi mugace ka Malindi John Kemboi yemeje itabwa muriyombi rya Pasiteri Makenzi avuga ko Iperereza rigikomeje kugirango hamenyekane nabandi bafatanyije muri uwo mugambi mubisha.
Biracyekwa ko muri uyu mulima ariho bashyinguye aho bana babiri bishwe.
Pasiteri Makenzi afungiye kuri Station ya Polisi ya Malindi
Bagabo John