Itsinda rikorera mu Karere ka Nyamagabe ryitwa ‘Justice, Reconciliation, Law & Order Sector (JRLOS)’ rishinzwe ubutabera, kuri uyu wa kane tariki ya 11 Nzeri 2025, ryasabye abagorwa gusaba imbaba abo bahemukiye kugirango bakemure amakimbirane batabanje kwitabaza inkiko.
Iri tsinda rya JRLOS ryasuye abagororwa bo mu Igororero rya Nyamagabe ribaganiriza ibyiza byo kwemera icyaha wakoze no gusaba imbabazi.
Nkuko tubikesha urubuga rwa RCS, ngo Ibiganiro batanze byibanze cyanecyane ku bantu bafunze by’agateganyo ndetse n’abasigaje igihe gito ngo barangize ibihano bakatiwe n’inkiko.

Abagize iryo tsinda basobanuriye abantu bafunze n’abagororwa amategeko mu buryo burambuye, babashishikariza kwemera ibyaha byabo no gusaba imbabazi abo bahemukiye kugira ngo bakemure amakimbirane batabanje kwitabaza inkiko.
Abagize iri tsinda rya JRLOS/Nyamagabe banagaragaje akamaro k’ubuhuzan’ubwumvikane hagati y’uwakoze icyaha n’uwagikorewe basaba abagororwa kubyitabira kugira ngo biyunge n’abo bakoreye ibyaha.
Basobanuye ko ibyo bigira inyungu nyinshi zirimo kwimakaza amahoro no kugarura icyizere hagati y’abaturage.
Source RCS
