Umugabo witwa Manik Ali, utuye mu mujyi wa Assam mu Buhinde, yagaragaye ariho yiyuhagira amata nyuma yo kubwirwa inkuru nzinza n'umwunganizi we ko yabonye Gatanya.
Uyu mugabo bivugwa ko yari yaratse gatanya n'umugore we ariko ikaza gutinda kuboneka, ubwo yabwirwaga n'umwunganizi we ko gatanya yabonetse, mu rwerwo rwo kuyishimira yiteretse indibo enye z'amata maze atangira ku yiyuhagira.

Muri video yasakaye ku mbugankoranyambaga, uwo mugabo yagize ati" Uyumunsi mfite uburenganzira"
Ibinyamakuru byatangaje ko uyu mugabo yagiye kwaka Gatanya nyuma yo gufata umugore we inshuro ebyiri zoze amuca inyuma.
Bagabo John
