•     

Umugore yishe abana be babiri kugirango abone uko arongorwa

Umugore witwa Flossy Cherono, utuye ahitwa Kaburwa mu ntara ya Nandi muri Kenya, yishe abana be babiri abanize nyuma ahita abatemagura aba jugunya mu musarane. Akaba yasobanuriye urukiko ko yabikoze kugira ngo abone uko arongorwa n'umugabo bakundanaga

Ubwo yitabaga urukiko rwa Eldoret, umushinjachaha yasobanuye uburyo uwo mugore Flessy Cherono yishe bunyamaswa abanabe babiri abanize hanyuma bamara gushiramo umwuka agafata umuhoro akabatemagura agahita abajugunya mu musarane.

Uyu mugore yemereye urukiko yuko yishe abo bana be babiri umwe ufite imyaka 11 mugihe undi yari afite imyaka 7, kugirango abone uko arongorwa n'umugabo bakundanaga.

Uyu mugore ntabwo yagaragarije urukiko niba uwo mugabo ariwe wamugiriye iyo nama mbi yo kwihekura cyangwa se niba ariwe wabitekereje.

Ubushinjacyaha bwasabiye uwo mugore igihano kingana n'imyaka 17 y'igifungo mu gihe icyo cyaha cyamuhama.

Bagabo John