•     

Tanzania: "Nakundanye n'imfungwa y'Umugabo nge nkatiye igihano cyo kwicwa "

Umugore muri Tanzania wari ufunzwe azira kwica umu motari, yakundanye n'undi mugabo nawe wari ufunze nyuma yaho batashye bombi bahisemo gusezerana kubana akaramata, ubu bafitanye abana babiri.

Yakatiwe igihano cyo kwicwa aza gutaha ari Umwere

Umugore witwa Rose, yatangaje ko yaje gukundwa n'Umugabo utatangajwe amazina ye, bari bafunganywe ariko uwo mu gore yarakatiwe igihano cyo kwicwa anyonzwe kubera icyaha yaregwaga cyo kwica umu motari.

Uwo mugore, yavuze ko yafunzwe bamurega icyaha cyo kwica umu motari ariko mu byukuri ntabwo byari byo, kuko bara mubeshyeraga.

Yagize ati" Nateze Umumotari arantwara ngera iyo najyaga nawe arakomeza ariko uwo mu motari yaje guhura n'abagizi banabi baramwica ariko bitewe nuko abantu bari babonye ko arijye yari ahetse, nahise mfatwa injya gufungwa bankatira igihano cyo kwicwa nyonzwe. 

Naje kujurira maze urukiko rusanga ntaruhare nagize murupfu rw'uwo mu motari nacyane ko n'abari bamwishe bari baramaze gutabwa muri yombi,  narekuwe maze imyaka itandatu muri Gereza harimo imyaka ibiri nari maze ntegereje kwicwa, kuko ubujurire bwange bwari butaraba 

Mbere yuko ntaha, uyu mugabo nawe yari yararangije ibihano yaratashye,  ariko kuva yagera murugo buri gihe yazaga kunsura muri Gereza kandi  azi neza ko nkatiye igihano cyo kwicwa.

Nyuma yaho nange ntashye ndi umwere, nibwo nahise mfata icyemezo cyuko tugomba gukora ubukwe tukabana nk'umugabo n'Umugore, ubu dufitanye abana babiri.

Bagabo John