Perezida Kagame yakiriye Lt Général Mamadi Doumbouya wa Guinée wageze i Kigali mu ruzinduko rugamije gutsura umubano hagati y'igihugu cye n'u Rwanda.
Lt Général Doumbouya na Madamu we, Lauriane Doumbouya bageze i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, baherekejwe n’itsinda ry’abayobozi mu nzego zitandukanye.
Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko rw’akazi, Gén Doumbouya na Perezida Kagame baganira ku buryo ibihugu byombi byakomeza ubufatanye mu guteza imbere ubukungu na dipolomasi.
Ubwo Perezida Kagame yagiriraga uruzinduko muri Guinée-Conakry hashyizweho komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi ishinzwe guteza imbere ubuhinzi, ikoranabuhanga rigezweho mu makuru n’itumanaho, uburezi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, umutekano n’amahoro.
Doumbouya, ashingiye ku muduvuko w’iterambere u Rwanda ruriho n’imiyoborere myiza rufite, agaragaza ko ari umufatanyabikorwa w’icyitegererezo kandi buri gihugu cyakwifuza.