Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 22 Nyakanga 2022, Perezida w’Uburundi, Evariste Ndayishimiye yatorewe kuba umuyobozi mushya w’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba (EAC). Asimbuye kuri uwo mwanya Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta.
Uyu muyobozi yatangajwe uyu munsi mu nama ya 22 isanzwe y’abakuru b’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba yaberaga i Arusha muri Tanzania.

Perezida Evariste Ndayishimiye nyuma yo guhabwa inshingano zo kuyobora Umuryango, yashimiye Abakuru b'ibyo bihugu kandi anizeza ko bazashyira mu bikorwa intego z'Umuryango..

Mu ijambo rye Perezida Kenyatta yavuze ko mu buyobozi bwe abaturage bateye intambwe nini kandi yahawe ubufatanye n'abayobozi b'ibyo bihugu, Inama y'abaminisitiri bo muri Afurika y'Iburasirazuba ndetse n'ubunyamabanga bwayo.

Perezida Kenyatta yavuze ko mu bintu by'ingenzi abaturage bagezeho, harimo gushyiraho amasezerano rusange y’isoko yafashije kuzamura ubukungu bw’ibihugu bigize uyu muryango.
Bagabo John.
