•     

Umugabo yishe Umugore we bapfuye Betting nawe ahita yiyahura

Tanzania: Umugabo witwa Omary Herman w'imyaka 39 hamwe n'umugore we witwa Mwanahamisi Pauline batuye Dar es Salaam, bose bitabye Imana, ni nyuma yaho Umugabo yishe umugore we hanyuma nawe akiyahura akahasiga ubuzima.

Umugabo yishe umugore nawe ahita yiyahura.

Amakuru yatangajwe n'Umuyobozi wa Polisi Dar es Salaam, witwa Jumanne Muliro, yabwiye ikinyamakuru Mwananchi ko intandaro  y'uyu muryango wose witabye Imana byaturutse ku makimbirane yatewe n'uko Umugabo yahoraga mu mikino y'amahirwe izwi nka Betting.

Ati" Nibyo koko Uwo mugabo yishe Umugore we biturutse ku makimbirane aho umugore yashinjaga umugabo gusesagura umutungo w'urugo aho yafataga amafaranga yahembwe yose akayamarira muri Betting,  nyuma yo gushyamirana Umugabo yahise yica umugore we akoreshe icyuma hanyuma nawe ahita  yiyahura abishaka kuko yahise yiroha muri Gari yamoshi nawe ahita ahasiga ubuzima ".

Umugabo yishe Umugore we nawe ari yahura

Icyatangaje abantu ni uko uwo mugore umunsi umwe mbere yuko yitaba Imana,  yanditse kuri Facebook ye amagambo ameze nkaho yasezeraga. Yagize ati "Ndiyo imeshatokea na imebaki story" na nyingine "Yale maisha ya furaha yamekwisha sasa yamebaki ya huzuni".

Ubutumwa bwambere bwagiraga buti" Yego, byamaze kuba ibisigaye ni urwenya"

Ubutumwa bwa kabiri yanditse agira ati" Byabihe by'umunezero bya rangiye hakurikiyeho ibihe by'umubabaro".

Urupfu rw'uyu muryango rwabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 28 Kamena 2023, ni mugihe kuri uyu wa kane aribwo bashyinguwe.

Bagabo John