Minisitiri w'umutekano Gasana Alfred yasabye urubyiruko kutanywa inzoga nkabazicuranwa, ibi yabivugiye i Gishari mu ishuri rikuru rya Polisi ahasojwe Amahugurwa y'urubyiruko rw’abakorerabushake bari bamazemo iminsi itanu.
Agaruka ku kibazo cy'ubusinzi bugaragara mu rubyiruko, Minisitiri Gasana yagize ati"Inzoga urazicuranwa nande uyu munsi ufite imyaka 20, ku myaka 20 uranywa inzoga nk’uwiyahura ni inde wakubwiye ko zizashira mu gihugu? Rwose inzoga zizabaho ubu n’iteka ryose, urazinywa nkaho zizashira ejo! Uwakubwiye ko zirara zikamye ni inde? Uruganda ruzikora niruhomba hazavuka urundi, ntimukwiye kwiyahuza inzoga”

Mubindi Minisitiri Gasana yasabye inzego zibanze gufatanya n’abaturage kugira ngo u Rwanda rurusheho kugira umutekano nk’uwo rufite ushimwa n’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga.

Aya mahugurwa yitabiriwe n’urubyiruko rw’abakorerabushake 278 baturutse mu turere turindwi tugize Intara y’Iburengerazuba.
Bagabo John.
