Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali, burashishikariza abaturage kuzitabira Iserukiramuco rizayangira tariki ya 16 Gashyantare kugeza kuya 25 Gashyantare uyu mwaka 2024.
![Kigali: Umujyi wa Kigali urashishikariza abaturage kwitabira Iserukiramuco.](https://rubanda.rw/uploads/images/2024/02/image_750x_65ca36d05d2ca.jpg)
Ibi Ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali bwa bitangaje kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Gashyantare 2024 mu kiganiro n'itangazamakuru cyagarukaga ku bijyanye n'imyiteguro yiserukira mucyo ryiswe "Kigali Triennial " aho imyiteguro igeze.
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yavuze ko umujyi wa Kigali wishimiye kwakira iri Serukiramuco kuko rigamije iterambere ndetse n'ubufatanye.
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali yavuze ko abahanzi basaga 300 bazatutuka mu bihugu 25 ku isi hose aribo bazitabira iryo Serukiramuco.
Aha ni naho Meya w'Umujyi wa Kigali yahereye asaba abaturage kuzitabira ari benshi, ati" turashishikariza abarurage bose kuzitabira ari Serukiramuco aribenshi kuko bazaryungukiramo byinshi bitandukanye".
Iri Serukiramuco nibwo bwambere rizaba ribaye mu Rwanda, iri Serukiramuco ryateguwe ku bufatanye na Minisiteri y'Urubyiruko n'ubuhanzi ifatanyije n'umujyi wa Kigali ndetse na Rwanda Arts Initiative.
Intego yiri Serukiramuco ni uguha urubuga abahanzi bafite ibihangano byabo kubigaragaza ndetse n'impano bafite muri rusange.