Kenya: Umuhanzi John Waweru ufite imyaka 42, utuye Mombasa, yatunguye abantu ku mbuga nkoranyambaga ubwo yasohoraga amafoto na Video yerekana inzara ze zimaze imyaka 22 atazica.

Uyu mugabo yatangaje ko yishimira kuba ariwe muntu muri Afrika ufite inzara ndende kuruta abandi.
Ubwo yashyiraga iyo video kuri Twitter, abantu batandukanye bagiye bibaza uburyo uwo mugabo yabashije kugira inzara zireshya kuriya, bakibaza niba hari akandi kazi yaba yarakoraga gasaba gukoresha amaboko bitewe n'uburebure bw'inzara afite.
Izi nzara zimaze imyaka 22 zitazi uko urwembe rumera
Izi nzara zuyu mugabo yazisinze amabara agize idarapo rya Kenya mu rwego rwo kwishimira ko ariwe muntu muri Kenya no muri Afirika ufite inzara ndende.
Bagabo John