•     

Abakuru b'imiryango batangiye guterekera ngo hagwe imvura

Abakuru b'imiryango ishamikiye ku moko gakondo muri Tanzania batangiye guterekera basaba ko abakurambere babo bitabye Imana babafasha hakagwa imvura muri icyo gihugu.

Abakuru b'imiryango batangiye guterekera basaba ko imvura yagwa abahinzi bakeza

Umuyobozi uhagarariye abo bakuru b'imiryango mu ntara ya Shinyanga  Chifu Kidola Njange, yasabye bagenzi be bo mu bice bitandukanye mu Gihugu, gusenga kugirango hagwe imvura mu gihugu kandi izagwe ari iy'umugisha.

Umuyobozi uhagarariye abakuru b'imiryango gakondo muri Shinyanga Chifu Kidola Njenge

Uyu muyobozi yavuze ko nyuma yaho ikigo gishinzwe ibyiteganya gihe giteguje abaturage ko hazagwa imvura nke mu gihugu, byabaye ngombwa ko abo bakuru b'imiryango berekeza ahashyinguye abakurambere babo kugirango bahakorere isengesho ryo guterekera basaba ko imvura yagwa kandi ikagwa ari iy'umugisha kugirango abahinzi bazabashe kweza.

Muri Tanzania bariho barataka ibura ry'imvura kuko guhera mu kwezi kwa Kanama kugeza ubu, ntamvura Tanzania iraboba ndetse naho yaguye ninke ugereranyije n'imvura abahinzi baba bakeneye.

Bagabo John.