•     

Abana batandatu bavukana bishe nyina bamuziza ko ari Umurozi

Polisi yo muri Tanzania mu ntara ya Mwanza mu karere ka Misungwi, yataye muri yombi abana batandatu bavukana aho bicyekwa ko bishe nyina bamuziza ko ari umurozi.

Umuyobozi wa Polisi muri Mwanza Wilbroad Mutafungwa, yemeje aya makuru avuga ko abo bana bari mu maboko ya Polisi aho bakurikiranwa kwica nyina ubabyara bamuziza ko ariwe ubarogera abana babo bagapfa urupfu rwamayobera.

Yagize ati" ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wambere rishyira ku wakabiri tariki ya 4 Kamema 2024,   aho umuntu umwe yakomanze yinjira munzi asanga uwo mubyeyi ariho arafungura n'abuzukuru be maze uwo muntu ahita akura umupanga yari yahishe atangira ku mutemagura kugeza ashyizemo umwuka."

Mutafungwa yakomeje avuga ko Iperereza ry'ibanze ryagaragaje ko abo bana ba Nyakwigendera aribo bacuze umugambi wo kwica nyina biturutse kuba ngo nyina ariwe ubarogera abana babo bamwe bagapfa urupfu rwamayobera.

Gusa uwatemaguye uwo Nyakwigendera yahise atoroka akaba agihigishwa uruhindu 

Bagabo John