Abapolisi barindwi bashenye inzu yarimo inzoga zinkorano zari zarafashwe na Polisi nk'ikizibiti, hanyuma bakaziba bakajya kuzigurishiriza umucuruzi nyuma zikaza guhitana abantu 17 muri Kenya, abo bapolisi bitabye urukiko kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Gashyantare 2024
Mu minsi ishize nibwo muri Kenya hasakaye inkuru yavugaga kubantu 17 bishwe n'inzoga z'inkorano abandi bagahuma amaso, kuri ubu hamaze gutabwa muriyombi abapolisi barindwi ndetse n'umucuruzi wacuruje izo nzoga.
Amakuru yatangajwe na Polisi nyuma yaho iperereza rirangiye, byagaragaye ko abo bapolisi basenye inzu yarimo izo nzoga zinkorano zari zarafashwe nk'ikizibiti hanyuma baraziba bajya kuzigurishiriza umucuruzi maze ziza guhitana ubuzima bw'abantu 17 abandi bagera muri 20 baza guhuma amaso.
Ntabwo higeze hatangazwa niba abo bapolisi mu kwiregura bemera icyo cyaha cyangwa se ba bihakana.
Muri Kenya, hamaze iminsi havugwa ikibazo ki myitwarire mibi mu nzego za Polisi, kuko mu mwaka ushyize wa 2023, Ishami ryo mu muhanda rya Polisi rya rasheshwe ryose rishinjwa kuba rirangwamo ruswa ikabije.
Bagabo John