•     

Gasogi United yifurije Gerayo Amahoro Police Fc

Kuri uyu wakabiri nibwo Polisi Fc yari yakiriye Gasogi United kuri Kigali Pelé mu mukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro maze urangira Gasogi United yifurije Gerayo amahoro Police Fc ubwo yayitsindaga igitego kimwe kubusa cyatsinzwe na Muderi Akbar ku munota wa 12. W'igice Cyambere.

Gasogi United yatsinze Polisi 1-0

Police FC niyo yari  yakiriye uyu mukino  warebwe n’abafana bake, nacyane ko aya makipe asanzwe ntabafana benshi agira, gusa Polisi Fc iba yazanye Abapolisi batari mu kazi kugirango bagerageze gutera ingabo mu bitugu abakinyi bayo baba bari mu kibuga.

Mu bigaragara ikipe ya Gasogi United mu gice cyambere niyo yari yihariye umupira dore ko mu minota itanu yambere  Gasogi United yahushije igitego ubwo umukinyi witwa Djibline Hassan yasigaranaga n'umuzamu ariko agatera ishoti ritatanze umusaruro kuko umupira wahise ujya hanze gato.

Gusa nti byatinze kuko ku munota wa 12 w'igice cyambere Muderi Akbar yahise afungura amazamu maze Polisi igerageza uburyo bwose yakwishyura igiteko iraheba. 

Igice cyambere cyarangiye ari kimwe cya Gasogi ku busa bwa Polisi Fc

Mu gice cyakabiri nabwo habayeho gusatira ku mpande zombi Polisi ishaka uburyo yabona igitego ariko Gasogi iyi bera ibamba,  iminota 90 y'umukino irarangira ndetse n'iminota itandatu bongeyeho ntacyo byatanze umukino urangira Gasogi United itsinze Polisi Fc 1-0

Tariki ya 23 Mata nibwo Gasogi United izasubira mu kibuga yakira Polisi mu mukino wo kwishyura. 

Ni mugihe kuri uyu wagatatu Rayon Sports iri buze kwisobanura na Bugesera Fc, ku isaha ya saa Cyenda kuri Stade ya Kigali Pelé Stadium.

Bagabo John